Umukobwa uzahagarira u Rwanda muri Miss Supranational 2025 yamenyekanye

Umukobwa uzahagarira u Rwanda muri Miss Supranational 2025 yamenyekanye

 Jun 27, 2024 - 12:08

Nyuma y’amarushanwa yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki 21 Kamena 2024, yari agamije gushaka umukobwa uzahagarira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2025, Uwase Kimana Emelique byarangiye ari we ubonye iyo tike.

Uwase Kimana Emerique, umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko ni we watsindiye tike yo kuzahagarira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2025, nyuma yo guhigika bagenzi be bari bahatanye mu marushanwa ya Rwanda Universal Personality.

Rwanda Universal Personality akaba ari amarushanwa yabaye tariki 21 Kamena 2024, asiga Uwase Kimana Emerique ari we wegukanye iri kamba, mu gihe Ingabire Ndinda Marie Ange yabaye igisonga cya mbere naho Ishimwe Esther aba igisonga cya kabiri.

Emerique akaba ari we uzahagarira u Rwanda mu marushanwa azaba mu 2025, mu gihugu cya Poland.

Uyu mukobwa akaba aje yiyingera ku bandi bitabiriye iri rushanwa barimo Akiwacu Colombe mu 2015, Umulisa Charlotte mu 2022, Umunyana Shanita mu 2019, na Umuratwa Kate Anita uheruka kuryegukana mu 2021.

Uwase Kimana Emelique niwe uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2025