Umufana wa Manchester United ashobora kuba agiye kuva mu gihano yari yarishyizemo

Umufana wa Manchester United ashobora kuba agiye kuva mu gihano yari yarishyizemo

 Feb 8, 2026 - 22:08

Umufana wa Manchester United witwa Frank Ilett, w’imyaka 29 y'amavuko, ashobora kongera kogosha umusatsi we nyuma y’iminsi 490 atawogosha, nyuma yo kwiyemeza kutazongera kogosha umusatsi we kugeza ikipe ye itsinze imikino itanu ikurikiranye.

Uyu musore utuye muri Espagne yatangaje iki gitekerezo mu Ukwakira 2024, mu gihe Manchester United yari iri mu bihe bikomeye, agamije gushyiramo urwenya no gusetsa abafana mu bihe byari bikomeye kuri iyi kipe.

Icyakora, ibyo byaje kumugiraho ingaruka zitari nke kuko umusatsi we wagiye urakura cyane, ariko bimutera kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga aho amaze kugera ku bantu barenga miliyoni imwe bamukurikira.

Mu gihe cy’umutoza wahozeho, Ruben Amorim Manchester United ntiyigeze ishobora gutsinda imikino irenze itatu ikurikiranye. Ariko kuva Michael Carrick yagirwa umutoza w’agateganyo, iyi kipe imaze gutsinda imikino ine ikurikiranye, itsinda Manchester City, Arsenal, Fulham na Tottenham Hotspur.

Ubu hasigaye umukino umwe gusa wa West Ham uzakinwa ku wa Kabiri, kugira ngo Frank ashyitse ku ntego ye.

Nyuma yo gutsinda Tottenham, Frank yagize ati: “Uyu musatsi ugiye kuvaho vuba. Imikino ine kuri itanu irarangiye. Ni bwo bwa mbere ibi bibaye kuva natangira iki gitekerezo.”

Televiziyo TNT Sports nayo ntiyasigaye, aho yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga isebya Frank mu buryo bw’urwenya, ibaza niba koko azagera ku mwogoshi ku wa Gatatu.

Yanashyizeho ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI) igaragaza Michael Carrick ari kogosha Frank, ibintu byarushijeho gushimisha abakunzi ba Manchester United.

Mu gihe abafana ba United bishimira kongera kubona ikipe yabo itsinda, Frank Ilett nawe ashobora kuba agiye gusubira mu buzima busanzwe…nyuma yo gukuraho umusatsi we wamutumye aba icyamamare ku isi.

Manchester United isigaje umukino umwe gusa wa West Ham

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien