Umubu wabihije igitaramo cya Taylor Swift

Umubu wabihije igitaramo cya Taylor Swift

 Jun 7, 2023 - 10:35

Taylor Swift umubu wamukoreye ibitangaza ubwo yari ari mu gitaramo.

Taylor Swift yagize ibihe bitoroshye mu gihe cya yaririmbaga "Evermore" mu gitaramo cye.

Hagati mu gitaramo, uyu muhanzi yabonye ikintu ku munwa. Wari umubu. Yari yamize kandi ntiyatinye kubibwira abari aho.

Taylor Swift yamize umubu ubwo yari arimo kuririmba 

Ati: " Namize umubu. Ariko, ndaza kumera meze neza."

Yakomeje atera urwenya ati:“Mana, biraryoshe. Nizere  ko nta n'umwe muri mwe wabonye ibi? ”

Swift nta kundi yari kubigenza uretse gukomeza igitaramo, nkaho nta cyabaye, gusa yari yiteze ko aza kongera kubikora kuko urubyiniro rwari rwuzuyeho imibu myishi.

Taylor Swift nyuma yo kumira umubu, yakomeje igitaramo 

Uyu muhanzikazi aracyari mu ruzinduko rwe rwa Eras Tour, aho arimo kumurika alubumu ye iheruka.

Kuva muri Werurwe, uyu muhanzikazi arimo gukora ibitaramo bimara amasaha arenga atatu.