Ukraine ntizigera na rimwe itunga ibisasu kilimbuzi-Vladimir Putin

Ukraine ntizigera na rimwe itunga ibisasu kilimbuzi-Vladimir Putin

 Nov 28, 2024 - 18:40

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yaciye umurongo utukura atangaza ko batazatuma Ukraine itunga intwaro z'ubumara, mu gihe yari imaze iminsi ibikomozaho n'Uburengerazuba bw'Isi bwatangiye kubyigaho.

Perezida Putin uri kubarizwa muri Kazakhstan mu ruzinduko rw'iminsi ibiri, yavuze ko u Burusiya butazigera na rimwe bwemerera Ukraine gutunga intwaro kilimbuzi.

Ibi yabigarutseho mu gihe Ukraine yaherukaga guha Uburengerazuba bw'Isi amahitamo yo kubashyira muri OTAN cyangwa bagakora intwaro kilimbuzi.

Aya magambo ya Ukraine yatumye Uburayi na USA bateranira i Washington mu Cyumweru cyashize kugira ngo basuzume niba Ukraine yahabwa izo ntwaro.

Ibitekerezo byo gutunga izi ntwaro bizamutse cyane nyuma y'uko Amerika ihaye uburenganzira Ukraine bwo kurashisha misile zabo mu Burusiya ndetse n'ibindi bihugu bigahita bibigenza gutyo.

Perezida Vladimir Putin aremeza ko Ukraine itazatunga intwaro kilimbuzi 

Nyamara u Burusiya nabwo bwahise butungura Isi yose burasa muri Ukraine misile kabushungo ya Orshnik abo mu burengerazuba bw'Isi badafite icyayitangira uretse kwitsimba mu myobo nk'uko Abadage batangiye gucukura indake zo kwihishamo hafi mu gihugu hose.

Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Kane mu gitondo u Burusiya bwakoze igitero cya misile na dorone mu bice byose bya Ukraine ku bikorwaremezo by'ingufu. 

Iki gitero cyasize abarenga miliyoni nta muriro n'amazi bafite nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu burengerazuba bw'Isi bibitanga birimo na France 24.

Imigi yibasiwe cyane irimo umurwa Mukuru Kyiv, Kharkiv, Odessa, Mykolayiv, Lutsk, Rivne n'ahandi henshi. 

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko u Burusiya bwakomeje ibitero byabo by'iterabwoba.

Ni mu gihe ingabo za Ukraine zatangaje ko zahanuye misile 176 na dorone 188 nubwo izindi nyinshi zageze ku ntego.

U Burusiya bwarashe ibikorwaremezo abarenga miliyoni babura umuriro n'amazi