Ukraine iri mu nzira yo guhabwa ibisasu kilimbuzi 

Ukraine iri mu nzira yo guhabwa ibisasu kilimbuzi 

 Nov 26, 2024 - 10:37

Ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bari mu nama yo gusuzuma niba Ukraine yasubizwa intwaro kilimbuzi mu buryo bwo kugira ngo yizere umutekano wayo nyuma yo gushozwaho intambara n'u Burusiya.

Iyi ni inama iri kubera i Washington, ije nyuma y'uko Amerika, Ubwongereza n'Ubufaransa bemereye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje misile karahabutaka, ariko Uburusiya nabwo bugahita burasa indi misile irenze izabo bakabona batarusyaho. 

Nk'uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza, uyu mwanzuro nubwo utavugwaho rumwe, bashobora kwemerera Ukraine ikongera gutunga intwaro kilimbuzi, dore ko banazihoranye ubwo bari bakiri mu bumwe bw'Abasoviyeti ariko nyuma baza kuziha Uburusiya mu 1994.

Nubwo Ibihugu by'Uburayi na Amerika bigiye kwiga kuri uyu mwanzuro, ariko Ukraine n'ubundi yabahaye amahitamo abiri yo kubareka bagacura intwaro kilimbuzi cyangwa bakabashyira muri OTAN. 

Intambara y'u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 1005 ariko nta ruhande rwiteguye gutakaza ku rugamba kuko Uburengerazuba bw'Isi bwarahiye ko u Burusiya butazatsinda, kandi nabwo buvuga ko buzatsinda niyo byabasaba kurwanisha amazuru.

Ibyo kuba Ukraine yakongera gutunga intwaro kilimbuzi, ni ibintu Uburusiya budakzowa, dore ko butangaza ko bwiteguye gukora ibishoboka byose ariko Ukraine ntizitunge.

Nyamara nubwo u Bursiya burahira ko Ukraine itazazitunga, ariko kuko yigeze kuzitunga, ntabwo ari ibintu byabatwara igihe kinini kugira ngo babe babigezeho kuko bifitiye abahanga mu gutunganya izi ngufu ndetse banafite izindi nganda zitunga izi ngufu ariko zitari iza kilimbuzi.