Umuhanzikazi Tyla uri mu bagezweho muri Africa ndetse no ku isi yose, yatangaje ko byabaye ngombwa ko anashyiraho akayabo ngo abashe gukorana na Wizkid indirimbo ariko uyu munya-Nigeria akamutera umugongo.
Tyla avuga ko ari umufana ukomeye cyane cyane wa Wizkid bityo ko yifuzaga ko basubiranamo indirimbo 'Water' yabiciye bigacika, dore ko yanamuhesheje igihembo cya Grammy.
Gusa ngo ubwo ikipe ya Tyla yageraga kuri Wizkid ngo bayisubiranemo ndetse bakanamuha ibihumbi $500, uyu mugabo yarabyanze kuko ngo yumvaga ko atajyanye n'iyo ndirimbo.
Icyakora, Wizkid yemereye Tyla ko bazakorana indirimbo ku buntu, nubwo kugera magingo ntayo barakorana, abakunzi babo bakaba bayitegereje.
View this post on Instagram
