Uko indirimbo ‘Rotate’ ya Bull Dogg na The Ben yaburijwemo imbere ya ‘Why’

Uko indirimbo ‘Rotate’ ya Bull Dogg na The Ben yaburijwemo imbere ya ‘Why’

 May 10, 2024 - 10:07

Mu mwaka wa 2021 hagombaga gusohoka indirimbo ya The Ben na Bull Dogg ariko haza kuvuka ikibazo cy’uko The Ben yari agiye gushyira hanze indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond bituma iyo yakoranye na Bull Dogg iburizwamo, biza no gutuma The Ben yishyura Bull Dogg impozamarira.

Abakurikiye amateka y’umuziki, baribuka ubwo mu mwaka wa 2021, umuhanzi Bull Dogg yatangazaga ko mu minsi mike indirimbo yakoranye na The Ben izajya hanze ndetse ko icyo gihe yari irimo kugenda igana ku musozo, atangaza ko indirimbo izaba yitwa ‘Rotate’.

Nyuma yo kubitangaza abantu bategereje ko indirimbo yasohoka baraheba. Icyo gihe Bull Dogg yaje kujya mu itangazamakuru agaya cyane The Ben, amushinja kumunaniza kuko buri gihe yamusabaga ko bakora amashusho y’indirimbo akamubura dore ko muri iyo minsi The Ben yari afite akazi muri America bigatuma umwanya ubura wo kuba bafata amashusho.

Bull Dogg yateguje indirimbo, abura The Ben ngo bayishyire hanze

Amasusho yaje gufatwa, gusa nyuma haza kuvuka ibibazo mu gihe cyo kuyishyira hanze  nk’uko The Ben yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, avuga ko byasabye kubanza kuganira n’imbuga zimucururiza umuziki, nk’uko yabigaragaje ko we atagipfa gushyira hanze indirimbo uko yiboneye nka mbere, bimusaba kubanza kuzuza ibintu byinshi bitandukanye.

Muri icyo gihe kandi nibwo The Ben yiteguraga gushyira hanze indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond mu 2022 ari byo byatumye ahitamo kuba aretse gushyira hanze iyo yakoranye na Bull Dogg abanza kwita kuri ‘Why’.

Nyuma Bull Dogg yongeye kumubaza ku by’indirmbo bakoze, gusa bitewe n’uko yari imaze igihe ikozwe, The Ben asanga itakiri ku rwego rw’aho umuziki wari ugeze, bahitamo kuyireka, ahubwo bakazakorana indi iyisimbura ndetse icyo gihe The Ben yahaye Bull Dogg miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nk’impozamarira y’uko yamudindije, indirimbo igenda ityo.

Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru kandi yavuze ko yandikiye Bull Dogg amusaba imbabazi kandi ko muri uyu mwaka bafitanye umushinga wo kuzakorana indirimbo izasimbura iyo ya mbere.

The Ben yatangaje ko afitanye indi ndirimbo na Bull Dogg