Shakira Isabel Mebarak Ripoll wamamaye ku izina rya Shakira mu muziki, yahishuye ko umuhanzi w'Umwongereza Chris Martin yamuhumurije akimara gutandukana na Gerard Piqué.
Shakira avuga ko uyu musore wamenyekanye mu itsinda rya Cold Play ryo mu Bwongereza ari inshuti ye cyane kuko bamenyanye ubwo bari mu kanama nkemurampaka muri "The Voice" aho bahitagamo abanyempano baririmba neza.
Shakira aremeza ko Chris Martin yamubaga hafi agitandukana na Piqué
Mu kiganiro Shakira yagiranye na Rolling Stone, yavuze ko Martin yamubaye hafi cyane ku buryo buri munsi yamuhamagaraga akamubaza uko ameze ndetse avuga ko atigeze yumva ari wenyine kuko abantu barimo uyu Martin bamubaga hafi.
Shakira w’imyaka 47 yatandukanye na Gerard Piqué muri Kamena ya 2022, aho byamenyekanye ko uyu mugabo wahoze akinira FC Barcelona yamucaga inyuma ku mukobwa witwa Clara Chia Marti ari nawe bakundana ubu.
Gerard Piqué na Shakira batandukanye bari bamaranye imyaka 12 bakundana bamaze no kubyarana abana babiri b’abahungu.

Shakira aremeza ko Chris Martin ari inshuti yamubaye hafi agitandukana na Piqué
