Ubushakashatsi: amafaranga ni umwanzi w'ubucuti

Ubushakashatsi: amafaranga ni umwanzi w'ubucuti

 Nov 20, 2025 - 19:51

Raporo nshya ya Banki y’Isi ku byerekeye ubucuti, iherutse gushyirwa ahagaragara, yerekanye uburyo amafaranga ashobora gusenya cyangwa guca intege ubucuti bw’abantu benshi ku isi, inagaragaza igukwiye gukorwa ngo byirindwe.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuru 1,000 baturuka mu bice bitandukanye, bukaba bwerekana ko umubano w’inshuti utorohewe n’ibibazo by’ubukungu.

Nk’uko raporo ibivuga, 53% by’ababajijwe bemeye ko ubucuti bwabo bwarangiye kubera amakimbirane akomoka ku mafaranga, cyane cyane inguzanyo zitishyuwe.

Raporo inongeraho ko 71% by’abitabiriye ubushakashatsi bavuze ko bahaye inshuti zabo amafaranga ku nguzanyo ariko ntibigeze bayishyurwa.

Ibi bituma umubano wabo uhinduka nabi, bamwe bagatangira kugira icyizere gike mu nshuti zabo no kwirinda kongera kubaha ubufasha.

Na none, 43% by’ababajijwe bavuze ko batekereza guhagarika ubucuti n’abantu batishyura amadeni yabo, abenshi muri bo bagaragaje ko kutishyura amafaranga ari ikimenyetso cy’ubuteshuke, kubura gukunda ukuri no kudahesha agaciro inshuti.

Iyi raporo yibutsa ko amafaranga ari kimwe mu bintu bishobora gutesha agaciro ubucuti igihe adakoreshejwe neza cyangwa igihe hatabayeho kumvikana hagati y’inshuti.

Inzobere mu mibanire zisaba abantu gusobanukirwa no gushyiraho imipaka mu bijyanye n'amafaranga, kugira ngo ubucuti butangirika.

Abahanga banasaba ko mbere yo kuguriza inshuti amafaranga, hagomba kubaho kumvikana ku ngingo zose zirimo igihe azishyurirwa, uburyo azishyurwa n’indishyi zishoboka igihe atinze kwishyurwa.

Amafaranga ni umwanzi w'ubucuti