Ubu bushakashatsi bushya bwashyizwe hanze na Today.com bwagaragaje ko benshi mu babyeyi b’abagore bavuga ko abagabo babo babatera stress inshuro ebyiri kurusha abana babo. Ibi byagaragaye nyuma yo gusuzuma imibereho y’abagore barenga 7,000 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo abana bazana n’ibibazo bitandukanye birimo amarira, kudasinzira nijoro no gutera akajagari, ababyeyi b’abagore bavuze ko ikibazo gikomeye bagiterwa n’abagabo babo. Bavuze ko abagabo batabafasha bihagije mu nshingano zo mu rugo no mu burere bw’abana, aho benshi bemeza ko baba bameze nk’abarimo kurera abana babiri, uwo babyaye ndetse n’umukuru(umugabo).
Abagore benshi bitabiriye ubushakashatsi bagaragaje ko bahorana umutwaro wo gutekereza ku mirimo yo mu rugo n’uburyo bwo kurera abana, ibintu bibarushya ku mutima no mu mitekerereze. Ibi bikubiyemo gutegura amafunguro, gutekereza ku masaha y’abana, gahunda z’ishuri, ndetse no gukurikirana imyitwarire yabo ya buri munsi. Abenshi bemeje ko abo bashakanye badatanga umusanzu ugaragara, ahubwo bakabongerera igitutu aho kubafasha kukigabanya.
Nubwo ibi bivugwa, intego y’ubushakashatsi si ugushinja abagabo, ahubwo ni ukwerekana ko hakenewe kunganirana mu nshingano. Ubufatanye mu rugo ntibugomba gushingira ku mutungo w’amafaranga gusa, ahubwo bugomba kurenga ibyo bukajyana n’uruhare mu bikorwa by’urugo, urukundo, kwita ku byo mugenzi wawe akeneye no kuganira ku byimbitse.
Ubushakashatsi bwa Today.com butanga isomo rikomeye: niba mwifuza ko umubano uramba kandi ukaba mwiza, bisaba ko impande zombi zifata inshingano kimwe. Ababyeyi b’abagore ntibakwiye kumva ko barera abana babiri umwe akiri muto undi akuze(umugabo).
Ibi bikwiye gutuma dusubiza amsi inyuma tukibaza tuti:”Ese turafatanya cyangwa tubiharira umwe wenyine? Ese tugabana inshingano cyangwa dutuma mugenzi wanjye azikorera wenyine? Igisubizo kiri mu biganiro, mu guha agaciro ubwitange, no mu kubaka umuryango ushingiye ku bufatanye nyabwo.
