Tyga n'uwahoze ari umukunzi we rurageretse mu nkiko ku mwana babyaranye

Tyga n'uwahoze ari umukunzi we rurageretse mu nkiko ku mwana babyaranye

 Oct 18, 2023 - 20:47

Umuraperi Tyga, rurageretse mu nkiko we n'uwahoze ari umukunzi we Blac Chyna, bashaka ugomba guhabwa uburenganzira bwo kurera umuhungu babyaranye.

Umuraperi Tyga n’uwahoze ari umukunzi we Blac Chyna, bari mu manza baburana ku ugomba guhabwa uburenganzira busesuye bwo kurera umwana w’umuhungu bafitanye.

Tyga arifuza uburenganzira busesuye ku muhungu we

Ku ikubitiro, Blac Chyna ni we watanze ikirego asaba ko bombi bagira uburenganzira ku burere bw’uyu muhungu wabo witwa King, nyuma Tyga na we aza kwandikira urukiko arusaba ko are we wahabwa uburenganzira busesuye bwo kurera uyu mwana.

Uyu muraperi arifuza uburenganzira bwo gutemberana n’umuhu we ku buryo banasohokana hanze ya California, ari na yo mpamvu yandikiye urukiko kugira ngo ahabwe icyemezo kumwemerera kjyana n’umuhungu we aho ashaka hose, nta nkurikizi za nyina cyangwa iz’amategeko.

Blac Chyna we arifuza ko bombi bagira uburenganzira bunga ku mwana wabo

Tyga na Blac Chyna bakundanye muri 2011, baza gutandukana 2014, babyaranye umwana w'umuhungu bise King Cairo, ari na we barimo kuburana ubu.