The Weeknd yasubitse igitaramo cye kubera inkongi y'umuriro

The Weeknd yasubitse igitaramo cye kubera inkongi y'umuriro

 Jan 14, 2025 - 12:33

Umuhanzi The Weeknd cyasubitse ibirori byo kumurika umuzingo we byari vuba aha, “Hurry up Tomorrow”, anahagarika igitaramo cye cyagombaga kubera muri Rose Bowl Stadium, kubera inkongi y’umuriro ikomeje gushegesha Los Angeles.

Yatangaje ko yigije inyuma itariki yo kumurika uwo muzingo we, iva ku ya 24 Mutarama ayishyira ku ya 31 Mutarama, kandi ahagarika igitaramo cye cy’ijoro rimwe cyagombaga kubera i Pasadena, muri California ku ya 25 Mutarama.

The Weeknd, wubusanzwe witwa Abel Tesfaye, yavuze ko yafashe iki cyemezo ku wa Mbere, mu rwego rwo kubera kubaha no kwita ku baturage bo muri Los Angeles, gusa itariki nshya y’igitaramo yo ntiratangazwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati:”Kubera kubaha no kwita ku baturage bo muri Los Angeles, igitaramo cya Rose Bowl cyahagaritswe kandi itariki yo kumurika umuzingo yimuriwe ku ya 31 Mutarama.

Uyu mujyi wahoze ari isoko yimbitse kuri njye, kandi ibitekerezo byanjye biri kumwe nabantu bose bagize ingaruka muri iki gihe kitoroshye.

Ikinshishikaje aka kanya ni ukuzahura iyi miryango no gufasha abaturage bayo muri iki gihe barimo kwiyubaka.”

Itangazo rya The Weeknd rije nyuma y’iminsi itandatu nyuma y’umuriro uturuka ku muyaga watangiye bwa mbere muri Pacifica Palisade, ukihutira bitunguranye mu gace ka Los Angeles.

Nk’uko CNN ibitangaza ngo kuva iyi nkongi yakibasira imisozi ya Hollywood, Pasadena, Altadena, Sylmar na Calabasas, imaze kwimura abaturage ibihumbi icumi ndetse inatwika amazu atabarika kuri hegitari 38,549, mu gihe abantu 24 ari bo bamaze guhitanwa na yo.