TdRwanda23:Ethan Vernon yagaritswe, umunyarwanda aba uwa kenda

TdRwanda23:Ethan Vernon yagaritswe, umunyarwanda aba uwa kenda

 Feb 21, 2023 - 09:26

Ku munsi wa Gatatu wa Tour du Rwanda 2023, Ethan Vernon wari umaze gutwara uduce tubiri twa mbere yagaritswe n'umunya-Eritrea amwambura umwenda w'umuhondo.

Ni etape ya Gatatu ya Tour du Rwanda 2023 yavaga Huye yerekeza Musanze ariko abasiganwa banyuze i Kigali, bakaba bahagurutse mu karere ka Huye saa 8:30.

Ni umunsi umunyarwanda Nsengimana jean Bosco yongeye guhatana bikomeye cyane dore ko yegukanye amanota mu kuzamuka, ariko ntiyabashije gufata umwanya w'umuzamutsi mwiza kuko atabashije gukuramo amanota yarushwaga na Pritzen.

Nsengimana jean Bosco na Fouche bayoboye isiganwa igihe kirekire banarusha bagenzi babo imimota myinshi dore ko yigeze no kugera muri itanu, ariko mu bilometero bisaga 30 bya nyuma niho igikundi cyari kibakurikiye cyabatatse ndetse kibacaho.

Byarangiye umunya-Eritrea Henok Malueberhane ukinira ikipe ya Green Project Bardiani-CSF Faizané ariwe wegukanye iyi etape, uyu akaba ari nawe uherutse gutwara shampiyona nyafurika.

Umunyarwanda waje hafi kuri uyu munsi ni Muhoza Eric waje ku mwanya wa kenda ukinira Bike Aid akaba yasizwe n'uwa mbere amasegonda 11.

Henok niwe wageze ku murongo mbere

Uko icumi ba mbere bakurikiranye

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)