Taylor Swift yafashe icyemezo cyo guhindura amagambo y’imwe mu ndirimbo ze zitavuzweho rumwe, nyuma y’imyaka 13 isohotse. Mu buzima bwe bwose, Swift yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye, ariko hariho imwe yihariye yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga mu myaka icumi ishize.
Taylor Swift yavuguruye indirimbo ye nyuma y'imyaka 13
Indirimbo ivugwa ni "Better than Revenge”, mu ntangiriro yarimo imirongo yafatwaga nk'idahwitse kandi inengwa kuvuga nabi abagore.
Swift yahisemo ko ubu aricyo gihe gikwiye cyo guhindura amagambo. Biravugwa ko na we atari agishoboye kwihanganira kuririmba iyo mirongo.
“Better than Revenge” ivuguruye, ubu ikubiyemo amagambo atandukanye, agamije gutanga ibitekerezo bishya. Swift yagize impinduka zifatika, imirongo itavugwagaho rumwe, ayisimbuza indi mirongo ivuguruye.
Muri iyi ndirimbo yasohotse muri 2010, Swift aririmbamo ati: "Ndi umukinnyi wa filime, whoa / Azwi cyane ku bintu akora kuri matela, whoa."
Ariko, mu magambo mashya ya “Better Than Revenge” yashizemo, amagambo agira: "Ni umukinnyi wa filime, whoa / Yari agasimba ku muriro, yari afashe imyambi."
Taylor Swift yanengwaga kuba yarakoresheje amagambo mabi mu ndirimbo ye
Nyamara, Aya magambo mashya ntabwo yakiriwe neza n’abantu bose. Bamwe mu bayinenze, ni Larisha Paul wo mu kinyamakuru Rolling Stone, wemeje ko Swift atari akeneye guhindura imirongo y'umwimerere.
