Spyro yahishuye umugore yifuza kurongora uko azaba ameze

Spyro yahishuye umugore yifuza kurongora uko azaba ameze

 Jan 10, 2024 - 08:10

Umuhanzi wo muri Nigeria Spyro, yatangaje ko yifuza kuzashyingiranwa n'umukobwa ukunda Imana kandi unayitinya.

Umuririmbyi wamamaye mu ndirimbo 'Who Is Your Guy' Oludipe Oluwasanmi David amazina nyakuri ya Spyro, yahishuye imiterere y'umukobwa yifuza ko yazamubera umugore. Uyu muhanzi akaba atangaza ko yifuza kuzarongora umukobwa usenga kandi akunda Yezu/Yesu.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na televiziyo "Hip TV", yatangaje ko kuba umukunzi we asenga akandi akunda Imana, ari kimwe mu bintu agomba kwitaho uko byagenda kose. Atangaje ibi, mu gihe nta minsi yarishize abafana bamushinja kwiyorobeka, nyuma y'uko yagaragaye ari mu rusengero yagiye gusenga ku munsi wa Noheli ariko akavuga ko abikunda.

Umuhanzi Spyro aremeza ko agomba gushaka umugore ukunda gusenga 

Ni mu gihe kandi, uyu muhanzi yabwiye Hip TV ko indirimbo ze nubwo atari indirimbo zihimba Imana, ariko ngo zishobora gucurangwa ahantu hose, kandi bitangije urukundo rwe n'Imana. Akaba yasubije iki kibazo, nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga abafana bari bamubajije hagati y'indirimbo zihimbaza Imana n'indirimbo zindi zisanzwe (secular) izo yahitamo kumva.

Kuri Spyro, avuga ko muri ubu buzima, ukwiye kugira imitekerereze irimo isesengura, ugahitamo kuba ushyushye cyangwa se ukonje, bitari ibyo, ukaba uri hafi y'Imana cyangwa se uri kure yayo. Akaba yunzemo ko yahoze kandi azakomeza gushyira inyurabwenge y'ahantu agomba guhagarara kuri izi ngingo. 

Spyro, akaba avuga ko ari umukiristu kandi akaba n'umunyamuziki, bityo ko mu byo akora byose agomba kuvuga Imana, akanashimangira ko agomba gukoresha izina afite mu muryango mugari avuga urukundo rw'Imana.