Mu kiganiro yagiranye na ‘Bootleg Kev’, Snoop Dogg yahishuye ko nyuma yo gusangiza abamukurikira kuri Instagram iyi ndirimbo ya Drake, akaza kumenya ko Kendrick Lamar atabyishimiye, yahise afata icyemezo cyo kuyisiba amusaba n’imbabazi.
Snoop Dogg yavuze ko mu by’ukuri nawe yayishyizeho atigeze yumva amagambo ayigize, ahubwo yayisangije abantu kuko yari abonyemo band ye yitwa ‘Gin&Juice’ isanzwe imucurangira yumva ko indirimbo nta kibazo cyayo.
Ati “Ubwo nabikoraga, ntabwo nari nigeze numva indirimbo. Nabonyemo gusa ‘Gin&Juice’ kuko ari band yanjye ndabikora.”
Yavuze ko akimara kuyishyiraho hari uwahise amubwira ko ibyo yakoze Kendrick Lamar atigeze abyishimira. Muri ako kanya yahise agwa mu kantu yibaza ikintu yaba yakoze Kendrick ntakishimire, bamubwira ko ari indirimbo yasangije abantu ariko ntiyigeze amenya iyo bari kuvuga.
Yakomeje avuga ko yahise anyarukira kuri Instagram ye ngo arebe iyo ndirimbo, yumva ni Drake. Bitewe n’uko asanzwe abizi ko Drake atajya imbizi na Kendrick Lamar, yahise ayisiba byihuse ndetse ahita ahamagara Kendrick Lamar, gusa ntiyabasha kumwitaba ahitamo kumusigira ubutumwa bumusaba imbabazi.
Snoop Dogg yashimangiye ko nta nyungu afite mu kuba hari umuntu n’umwe bagirana amakimbirane, kereka gusa igihe hari ayo ari gukemura.

Snoop Dogg yahishuye ko yasabye imbabazi Kendrick Lamar
