Shakira yongeye kubakirwa ikibumbano muri Colombia

Shakira yongeye kubakirwa ikibumbano muri Colombia

 Dec 27, 2023 - 14:47

Shakira akomeje kubahwa iwabo muri Colombia, nyuma y'uko ubu yamaze kubakirwa ikindi kibumbano mu gace avukamo ka Barranquilla.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Colombia, Shakira, yongeye kubakirwa ikibumbano mu  mujyi wa Barranquilla, aho avuka.

Shakira yubakiwe ikindi kibumbano mu mujyi w'iwabo

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Shakira yasangije amashusho n’amafoto y'umuryango we barikumwe n'iki kibumbano, anashimira byimazeyo igihugu ndetse na Meya wa Barranquilla, kuba yarahaye agaciro ibyo akora.

Icyo kibumbano gifite uburebure bwa metero esheshatu, ndetse cyakozwe n'uwitwa Yino Márques agendeye ku ifoto y'indirimbo ya Shakira yitwa “Hips Don’t Lie” yasohotse mu 2005.

Ntabwo ari cyo kibumbano cyonyine Shakira yubakiwe muri Colombia

Ntabwo ari ubwambere uyu muhanzikazi yubakirwa ikibumbano mu gihugu cy'iwabo, kuko mu 2006 Shakira yubakiwe ikindi kibumbano cy'icyuma cyubatswe muri parike ya Metropolitan Park, gifite metero hafi eshanu.