Shaddyboo yishongoye ku bamuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga

Shaddyboo yishongoye ku bamuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga

 Nov 11, 2024 - 18:09

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yishongoye ku bakunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamwita amazina atandukanye amuharabika, abereka ko ibyo bavuga abibyaza umusaruro.

Mu bihe bitandukanye Shaddyboo agenda agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho usanga bamwe bamuserereza ko amaze gusaza bitewe n'uko hari ubwo amara igihe atagaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane.

Si ibyo gusa kuko usanga kenshi ahora mu miguruko n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja kuba indaya, aho bavuga ko amafaranga yose afite ayakura mu bagabo bamusohokana i Dubai no mu bindi bihugu by'i Burayi.

Ariko nubwo ibi byose bivugwa, Shaddyboo we ntahwema kugenda agaragaza ko ibyo avugwaho ku mbuga nkoranyambaga bihabanye n'ukuri, ndetse ko ntacyo bishobora kumuhungabanyaho kuko byose aba azi ko ari ibihuha.

Kuri iyi nshuro Shaddyboo yongeye kwishongora ku bajya bamwibasira, avuga ko amagambo yose bamuvugaho we ayabyazamo amadorali.

Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko nubwo abantu bamuvuga nabi ariko usanga mu mitwe yabo babizi ko ari mwiza kuko usanga amafoto ye bayatunze muri telefone zabo n'ahandi.

Ati "Ndi mwiza, ndi nk'ibyapa bya MTN, nkaba nk'iminara ya RBA (....) Ayo muvuga nyavunjamo amadorali, byabayobera aho nyakura mukanyita indaya mu mitwe yanyu, amafoto yanjye mukayabika, mukanyita utuzina ngaho mukecuru,...."

Shaddyboo avuga ko amagambo bamuvugaho we ayabyazamo amadorali