Selena Gomez yavuze impamvu yafunze ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram 

Selena Gomez yavuze impamvu yafunze ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram 

 May 5, 2024 - 14:01

Umuhanzikazi Selena Gomez, yatangaje ko yahisemo ko inshuti ze ari zo zishobora gutanga ibitekerezo kuri Instagram ye, mu rwego rwo kwirinda ibitekerezo bibi, bishobora gutuma agira ibibazo byo mu mutwe.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Today, Gomez yavuze ko abafana bajya batanga ibitekerezo bibi ku mafoto ye bishobora no gutuma agira ibitekerezo bibi, ari yo mpamvu yahisemo ko inshuti ze gusa ari zo zigomba gutanga ibitekerezo gusa.

Yagize ati "Inshuti zanjye nizo nemereye kuba zatanga ibitekerezo gusa...Nashyizeho umupaka kugira ngo bimfashe, nubwo abantu bahora babisakuza."

Uyu muhanzikazi, avuga ko nubwo abantu bitabashimishije ariko we ari byo bimukomeza.

Uyu muhanzikazi yakunze kwibasirwa cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamubwira amagambo amuharabika, ibyaje no kumugiraho ingaruka mu minsi yashize atinya gushyira hanze indirimbo.