Rurangiranwa mu njyana ya pop mu Bwongereza yahishuye imyaka asigaje kubaho

Rurangiranwa mu njyana ya pop mu Bwongereza yahishuye imyaka asigaje kubaho

 May 5, 2024 - 19:43

Abakunzi b'umuhanzi rurangiranwa mu njyana ya pop mu gihugu cy'Ubwongereza bari mu gahinda nyuma y'uko uyu muhanzi yatangaje ko asigaje imyaka icumi agapfa kubera ikibazo cy'uburwayi afite.

Umuhanzi rurangiranwa mu njyana ya Pop mu Bwongereza, Spandau Ballet Martin Kemp w’imyaka 62, yatangaje ko asigaje imyaka 10 yo kubaho nyuma yo kurwara ikibyimba ku bwonko.

Uyu muhanzi aganira na The sun, yavuze ko bamusanganye ikibyimba ku bwonko mu myaka ya za 90 kikiri gito kandi gishobora kubagwa kigakira gusa nticyavurwa bitewe n’ikibazo cy’amikoro, gusa ubu ntigishobora gukira.

Spandau yasobanuye ko imibabaro n'inzira igoye yo gukira, byamuteye gutekereza ku rupfu rwe avuga ko aramutse afite ubushobozi yaruhunga.

N'ubwo uyu muhanzi yizeye kubaho muri iyo myaka, yagaragaje impungenge ku buzima bwe.

Yakomeje agira ati: "Sinzi neza igihe nsigaje, ariko ndizera ko ari imyaka 10, kuva mfite imyaka 34, nahoranaga ubwoba bw’icyo kibyimba cyo ku bwonko, namaze imyaka ibiri y'ubuzima bwanjye nibwira ko ngiye gupfa ".

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka True, Gold, To Cut a long story Short, Paint me Down, This is Love, Only when you Leave n’izindi nyinshi.