Abakunzi b’umuhanzi wo muri Nigeria Runtown, bagaragaje ko bafite impungenge z’uko acecetse cyane haba mu bikorwa by’umuziki no ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva yashyira ahagaragara alubumu ye yitwa $igns mu Kuboza 2022, Runtown ntabwo arongera gukora indirimbo nshya.
Runtown amaze gukumburwa n'abafana be
Ikindi kandi uyu muhanzi aheruka kwandika ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, tariki ya 8 Kanama 2023, icyakora uyu muhanzi yakiriye ibitekerezo byinshi by’abafana bibaza aho ari n’impamvu yavuye yavuye ku mbuga nkoranyambaga.
Abafana bakomeje bamusaba kugaruka no gukora indirimbo nshya, n’ubwo bamaze kurambirwa gukomeza kumutegereza nyamara batazi ibyo ahugiyemo.
