Rihanna yasinye amasezerano na Dior

Rihanna yasinye amasezerano na Dior

 Jun 20, 2024 - 11:24

Umuhanzikazi Rihanna arakataje mu bucuruzi ndetse no mu gukorana n'ibigo bikomeye. Nyuma y'amasezerano y'imikoranire umugabo we A$AP Rocky afitanye n'uruganda rwa Puma, Rihanna na we ibyishimo ni byose nyuma y'uko ubu isura ye giye kujya ikoresha kuri parufe za Dior.

Umuhanzikazi ukomoka mu birwa bya Barbados, Rihanna, yabonye amasezerano akomeye muri sosiyete ya Christian Dior izwi cyane mu bijyanye n’imyambarire n'ibirungo by’ubwiza, aho bagiye kujya bakora parufe iriho ifoto ye.

Nk’uko urubuga rwa Forbes rubitangaza, ngo iyi sosiyete yatangaje ko izashyira ahagaragara parufe nshya yise 'Dior J' Adore ', biteganyijwe ko izatangira gusohoka guhera muri Nzeri uyu mwaka, ikazaba irimo isura ya Rihanna ‘Riri '.

Byongeye kandi, bivugwa ko muri iyo sosiyete izwi binyuze mu bicuruzwa byayo ku isi, gukoresha isura ya Rihanna ari amwe mu masezerano akomeye yiheze kubaho mu kigo cyabo mu myaka 20 ishize.

Icyakora, ku ruhande rwa Rihanna, we yasobanuye ko ari icyubahiro gukoresha isura ye kuri 'Dior J'adore' kuko ari zimwe mu nzozi ze kugaragara ku birango bizwi cyane nka Dior.

Umuyobozi mukuru uhagarariye ibikorwa by’iyo parufe, Véronique Courtois, na we yavuze ko yishimiye cyane kwakira Rihanna mu muryango wa Dior ndeste we yizera ko gukoresha isura ya Rihanna bizabazanira umusaruro ushimishije.