Perezida Nicolás Maduro yashyizwe muri gereza yari ifungiyemo P. Diddy

Perezida Nicolás Maduro yashyizwe muri gereza yari ifungiyemo P. Diddy

 Jan 5, 2026 - 10:12

Nk’uko amakuru ava muri Amerika abivuga, Perezida Nicolás Maduro wafashwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Venezuela ku wa 3 Mutarama 2026, akajyanwa i New York, afungiye muri gereza yanyuzemo ibyamamare nka P. Diddy n'abandi.

Iyi gereza ya MDC Brooklyn izwi cyane nk’ahafungirwa by’agateganyo abafungwa bakomeye n’abazwi cyane bategereje kuburanishwa mu Southern District of New York (SDNY), akaba ari yo gereza imwe rukumbi ya leta ya Amerika ifite uwo mwihariko muri ako karere.

Amakuru akomeza avuga ko iyi ari iyo gereza nyine Sean “Diddy” Combs yari afungiyemo ubwo yari ategereje urubanza rwe, mbere yo guhamywa ibyaha no gukatirwa mu 2025 ku byaha bijyanye n’uburaya (prostitution), hanyuma akimurwa muri FCI Fort Dix.

Nubwo izi nkuru zikomeje kuvugwa cyane ku rwego mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga, inzego bireba ntiziratanga itangazo ryemeza ko uyu muyobozi wa Venezuela ariho afungiye.

Iyi dosiye ikomeje gukurura impaka n’inyungu nyinshi mu bya politiki n’amategeko ku rwego mpuzamahanga, aho benshi bategereje ibisobanuro birambuye n’itangazo ryemewe n’inzego za Amerika.

Perezida Nicolás Maduro aherutse gufatwa n'ingabo za Amerika