Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya mu Rwanda

 Nov 27, 2024 - 19:05

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa Mali, u Busuwisi, Chile n'abandi.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ba Ambasaderi barimo Amb Dag Sjöögren wa Suède, Ernest Yaw Amporful wa Ghana, Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali na Lincoln G. Downer wa Jamaica. 

Barimo kandi Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, Savvas Vladimirou wa Cyprus, Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile na Jeanne Crauser wa Luxembourg. 

Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye impapuro zemerera Mirko Giulietti w’u Busuwisi, Sahak Sargsyan wa Armenia na Jenny Isabella Da Rin wa Australia, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. 

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya mu Rwanda