Aya ni amakuru yatangajwe na Rtd Caporal Senkeri Salathiel wabaye umurinzi wihariye wa Perezida Habyarimana imyaka 15 yose.
Uyu akaba yari umuhanga mu kurwana adakoresheje intwaro ndetse no kurashisha intwaro ziremereye.
Uyu mugabo avuga ko yari umwe mu bajyanye na Perezida Habyarimana muri Tanzania nk’umurinzi we wihariye, agahamya ko ibyabereyeyo byose yabyiboneye n’amaso ye, ubwo Perezida yagirwaga inama yo gusubika urugendo agataha bukeye ariko akica amatwi.
Ninde wabahaye amakuru ko indege ishobora kuraswa?
Rtd Caporal Senkeli avuga ko ubwo Habyarimana yajyaga muri Tanzania, we n’itsinda ry’abandi basirikare bagiyeyo mbere ngo babe bagenzura ko umutekano waho wizewe ndetse baze no kumwakira ku kibuga k’indege i Dar es Salaam.
Perezida Habyarimana ubwo yahagurkaga ku kibuga k’indege i Kanombe yazanye n’abarimo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Nsabimana Deogratias, uwari Umuganga we wihariye, Dr. Akingeneye n’abandi barimo abasirikare bamurindaga.
Senkeli avuga ko we n’itsinda bajyanye mbere ubwo bageraga ku kibuga k’indege muri Tanzania ahagana saa 06:00 za mu gitondo cyo ku wa 06 Mata 1994, basanze abasirikare ba Congo bahageze kare nabo bari bategereje kwakira Perezida wabo Mobutu Sese Seko nawe wari utegerejwe muri iyo nama.
Abo basirikare bo muri Congo bababwiye ko bo Perezida wabo bari bategereje byabaye ngombwa ko asubika kuza mu nama igitaraganya kuko yari yamenye amakuru ko ashobora kuraswa, ndetse babagira inama ko babwira Habyarimana nawe agasubika urugendo.
Ati “Twarahageze tuhasanga Aba-Congoman baratubaza bati ‘Muraje?’ Tuti turaje. ‘Perezida wanyu araza?’ Tuti araza, ari inyuma ahubwo tumusize inyuma kuri iyi saha ashobora kuba agiye guhaguruka i Kigali. Tuti se impamvu ni iyihe? Bati ‘Marshall we ntabwo aza (Mobutu) kuko biteganyijwe ko bashobora kubarasa. Tuti ayo makuru murayafite? Bati ‘Turayafite, Marshall we ntakije ubu twe turazinze turatashye ahubwo, twari twiteguye kumwakira hano ku kibuga.”
Bakomeje kubyibazaho ariko Perezida Habyarimana arashyira agera ku kibuga k’indege muri Tanzania, bahita bamujyana kuri Hotel Kilimanjaro yabereyemo iyo nama yari imuzanye. Gusa Senkeli we icyo gihe yasigaye ku ndege acunze umutekano wayo aho yari iri ku kibuga.
Bigeze nka saa Munani z’amanywa, Umupilote yarababwiye ati “Mushobora kubwira Perezida y’uko tutagwa i Kanombe, ahubwo tukagwa i Goma!”
Bamubajije impamvu arasubiza ati “Ese nta makuru musanzwe muzi ko Perezida bashobora kumurasa? Baduteze. Mobutu yari kuza ntakije, urumva ko amakuru bayamenye ko baratahana mu ndege imwe bakanabarasira hamwe none ntiyaje, none uyu wanyu mumubwire ko tutagwa i Kanombe.” Aha yari kugera i Goma akambuka mu Rwanda n’imodoka.
Muri ako kanya amakuru bahise bayageza kuri Major Mageza wari uhagarariye protocol ya Perezida, gusa yabibwiye Perezida Habyarimana arabihinyuza avuga ko nta kimubuza gutaha i Kigali.
Byagenze gute ngo Perezida w’u Burundi atahe mu ndege imwe na Habyarimana?
Ubwo inama yari irangiye ahagana saa kumi z’umugoroba, Perezida Ntaryamira Cyprien wari uw’u Burundi, ni umwe mu ba mbere bavuye kuri Hotel Kilimanjaro asubira ku kibuga k’indege ngo atahe, gusa ubwo yasohokaga mu modoka agiye kwinjjira mu ndege yahise izima ako kanya.
Mu gihe bakoraga ibishoboka byose ngo barebe ko yakwaka, nibwo Perezida Habyarimana nawe yahise ahasesekara amubaza impamvu atarahaguruka kandi yaje kare, undi amubwira ko indege ye yapfuye.
Habyarimana yamusabye ko yaza bagatahana muye n’abasirikare be (Abarundi bamurindaga), maze Habyarimana yagera i Kanombe indege ikamukomezanya i Burundi, hanyuma abasirikare barinda Habyarimana bo bagasigara muri Tanzania bakazazana n’iyo ndege yindi bukeye yamaze gukorwa.
Ibyo niko byagenze, Habyarimana atahana na Nsabimana Deogratias na Dr. Akingeneye, Ntaryamira nawe ajyana n’abasirikare be. Uko niko Rtd Caporal yasigaye, ndetse bimubera amahirwe yo kurokoka urupfu.
Ubwo iyi ndege yo mu bwoko bwa ‘Falcon 50’ yageraga i Kanombe ishaka uko yagwa ku kibuga Habyarimana akavamo igakomezanya Ntaryamira, ahagana ku isaha ya saa mbili n’igice nibwo yahise iraswa abari bayirimo bose bapfiramo, kuva icyo gihe Abatutsi batangira gutsembwa.
Nsabimana Deogratias na Dr. Akingeneye babanje kwanga kwinjira mu ndege…
Bitewe n’uko amakuru y’uko iyi ndege ishobora kuraswa yari yamenyekanye kandi Habyarimana akaba atarakozwaga ibyo kujya guca i Goma cyangwa akarara akazataha bukeye, byatumye aba bombi bimwibeta babanza kwanga kwinjira mu ndege bitwaje ko imyanya ari mike, nyamara imyanya yabo yari igihari.
Senkeri avuga ko ubwo Perezida yageraga mu ndege aba bombi ntababone, yahise yongera arasohoka aza kubareba ababwira ko nabo bagomba kwinjira bakajyana. Senkeri avuga ko mu gihe cyose yari amaze arinda Perezida, nibwo bwa mbere yari amubonye yinjira mu ndege akongera akayisohokamo.
Avuga ko kandi uwo munsi ari yo nshuro ya mbere yari abonye Perezida ajyana mu ruzinduko rw’akazi na Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Rtd Caporal Senkeri avuga ko iyo Perezida Habyarimana aza kumvira inama yagiriwe mbere y’uko indege ihaguruka i Dar es Salaam, byashobokaga ko atari kuraswa.
Rtd Caporal Senkeri Selethiel wahoze ari umurinzi wa Perezida Habyarimana
Perezida Habyarimana yabanje kuburirwa ko indege ishobora guhanurwa yica amatwi
