Trump yanenze bikomeye Israel, ayishinja kwica ayo masezerano mu buryo bwihuse kandi busuzuguritse.
Amakuru yaturutse muri White House avuga ko Perezida Trump yagiranye ikiganiro gikomeye kandi kidaciye ku ruhande na Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Muri icyo kiganiro, Trump yasabye Netanyahu kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ihagarikwa ry’intambara, anagaragaza ko kutabyubahiriza bishobora gushyira mu kaga umutekano w’akarere.
Ibyo binyuranye n’ibyatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israheli, aho bavuga ko Israheli yateye igisasu kuri sitasiyo ya radar iri mu majyaruguru ya Tehran, amasaha make nyuma y’uko hatangajwe amasezerano y’amahoro. Ibi byabaye nyuma y’uko Iran ishinjwe kuba yarohereje ibisasu byinshi kuri Israel.
Nubwo Israel yakoze icyo gitero, ibiro bya Netanyahu byatangaje ko yahise ihagarika ibindi bitero byose, nyuma y’ikiganiro yagiranye na Trump.
Ibi bibaye mu gihe hatangiye kwibazwa ku bikomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano y’agahenge, ndetse n’ubushake bw’impande zombi mu gukemura amakimbirane mu mahoro. Perezida Trump, ubusanzwe uzwiho kutagira impuhwe mu bibazo by’umutekano, yasabye ko habaho guhagarika ibikorwa byose by’ubushotoranyi, mu rwego rwo kurinda ko intambara yongeye kubura.
Trump yarakajwe cyane no kuba Israel na Iran zakomeje ibitero mu gihe cy'amasaha bemeranyijejo guhagarika intambara
