Ibi byemejwe n’umuvugizi wa White House ushinzwe itangazamakuru, Karoline Leavitt, wavuze ko ubwo Trump aheruka kugira ububabare no kubyimba mu maguru, yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma ryimbitse.
Mu byo yasuzumwe harimo no gupimwa imitsi y’amaraso, bikaza kugaragaza ko afite uburwayi bukomeye bw’imitsi buzwi nk’indwara y’imitsi ya maraso idakira (chronic vascular disease).
Amakuru ajyanye n’uburwayi bwe yatangajwe nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto ye agaragaza ibikomere ku kuboko, bikarushaho gutera urujijo n’ibihuha ku buzima bwe.
Nubwo White House itagaragaje niba ubu burwayi bushobora kugira ingaruka ku nshingano ze nk’umukuru w’igihugu, bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi bakomeje kwibaza niba Trump azashobora gukomeza gukora inshingano ze uko bisanzwe, cyane cyane mu amatora ataha.
Trump yari aherutse kugaragara ibiganza bye bisa n'ibyangirittse
