Paula Kajala na nyina bateye utwatsi banikoma abavugaga ko atwite

Paula Kajala na nyina bateye utwatsi banikoma abavugaga ko atwite

 Oct 30, 2023 - 19:33

Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa firime Paula Kajala, na nyina Fridha Kajala na we rurangiranwa muri sinema ya Tanzania, bateye utwatsi ndetse bikoma abantu bakwirakwije ibihuha by'uko atwite, bitewe n'ibyo umukunzi we Marioo yari yashyize kuri Instagram.

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa firime, Paula Kajala n’umukunzi we akaba n’umuhanzi Marioo, baherutse gushyira mu gihirahiro abafana babo, nyuma y’ubutumwa bari bashyize kuri Instagram.

Paul Kajala na nyina Fridha Kajala bateye utwatsi abavugaga ko atwite

Ku munsi w’ejo, ni bwo uyu muhanzi yari yashyize kuri Instagram ye, ubutumwa bushimira Paula Kajala, avuga ko yishimira ibyo uyu mukunzi we yagezeho, icyakora ntabwo yigeze asobonura ibyo avuga ko uyu mukunzi we yagezeho.

Marioo yari yagize ati:”Wakoze Paula Kajala rukundo rwanjye, kandi untera ishema!”

Agishyiraho ubu butumwa, abafana benshi batangiye kwibaza ku cyo Kajala yaba yagezeho cyatumye umukunzi we amushimira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse benshi bahise batangira guhwihwisa ko uyu munyamideli yaba atwite.

Marioo yashimiye umukunzi we Paula Kajala wari wafunguye iduka

Nyuma yo kubona uburyo amakuru yo kuba atwite yahise aca igikuba mu masaha make, Paula ndetse na nyina Fridha Kajala, bahise bakora ikiganiro n’itangazamakuru, maze bahakanira kure aya makuru.

Paul yavuze ko  inda atari ikintu cyo guhisha, ndetse ayifite buri we atabiyoberwa.
Fridha Kajala na we yateye utwatsi iby’aya makuru, avuga ko Marioo ibyo yashyize kuri Instagram byari ugushimira Paula Kajala wari wafunguye iduka.

Fridha Kajala yaniyamye abacira urubanza bakahimbira umukobwa we kubera izina yubatse

Yagize ati:”Post ya Marioo, yari iyo kumushimira ko yafunguye iduka. Ariko abantu baba bufitiye ibindi bibari mu mitwe.”

Si ibyo gusa kandi, kuko uyu mugore asoza yanikomye abacira urubanza bakanakwirakwiza ibinyoma ku mukobwa kubera ko ari icyamamare.

Paula Kajala na Marioo, urukundo rwabo rwabaye ikimenyabose muri Gicurasi uyu mwaka

Tugarutse kuri Marioo na Paula, urukundo rwabo rwabaye ikimenyabose muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse benshi muri Tanzania babahaye agatazirano ka Romeo na Juliet.