P. Diddy yajyanye  mu nkiko abaherutse kuvuga ko bafite ibimenyetso bimushinja

P. Diddy yajyanye mu nkiko abaherutse kuvuga ko bafite ibimenyetso bimushinja

 Jan 23, 2025 - 15:05

Umuraperi Diddy yatanze ikirego cyo gusebanya cya miliyoni 50 z’amadolari arega Courtne Burgess uherutse kuvuga ko afite amashusho ye y'ubusambanyi, umwunganira mu mategeko Ariel Mitchell, na Nextstar Media Group, ikigo gifite mu nshingano televiziyo ya News Nation.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama, abunganira Combs mu mategeko batanze ikirego mu rukiko rwa New York, bavuga ko abaregwa bahimbye kandi bagatanga ubuhamya bw’ibinyoma kuri we kubera inyungu z’amafaranga, kandi ko News Nation na yo yatangaje ibyo binyoma idakoze iperereza ryimbitse. Ikirego kivuga ko ibyo bikorwa byateje Combs igihombo mu bijyanye n’ubukungu n’icyubahiro.

Combs w’imyaka 55, kuri ubu ari muri gereza ya Brooklyn Metropolitan ategereje kuburanishwa ku byaha aregwa byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha uburaya ndetse n’uburiganya, gusa ahakana ibyo aregwa byose.

Ni mu gihe mu minsi yashize, byavuzwe ko Burgess yavuze ko afite amashusho ya Combs yishora mu busambanyi n’ibyamamare ndetse n’abana. Bivugwa ko Burgess na Mitchell bagiye bsubiramo ibyo bintu mu bitangazamakuru byinshi birimo News Nation, nk’uko bigaragara mu rubanza.

Abunganira Combs bavuga ko kubera ko amashusho avugwa ntayabayeho, amagambo ya Mitchell na Burgess avuga ko bafite ibimenyetso bigaragara ko ari ibinyoma cyangwa se ibintu bidahagazweho.