Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, Bongolan yatangaje ko muri Mata 2016 yari yasuye Cassie, maze agatungurwa no kubona Diddy yinjiye mu nzu ya Ventura atabibamenyesheje, agahita amutera(amujugunyaho) icyuma.
Mu kindi kirego, Bongolan yavuze ko Diddy yafashe Cassie akamumanika hejuru ku igorofa ya 17 amushinja ibintu akoresheje amagambo akarishye, mbere yo kumuterera ku ntebe bikamuviramo imvune z’umubiri.
Bongolan yongeyeho ko mu gihe cyo gufata amafoto muri Malibu mu 2016, Diddy yahavugiye amagambo ateye ubwoba agira ati: “Ndi shitani kandi nshobora gukura,” ibintu byamuteye kugira ubwoba no kugira impungenge ku myitwarire ya Diddy.
Nyamara, ubwo Cassie yatanaga ubuhamya ku munsi we wa gatatu wo kubazwa, yavuze ko yahoraga abika icyuma ku rugi rw’inzu ye nk’intwaro yo kwirwanaho igihe cyose Diddy yaramuka amuteye, ndetse kwirinda igihe haba hari umuntu winjiye mu nzu ye.
Yagize ati:“Nakundaga gusurwa na Sean atabanje kunteguza kandi yajyaga aza ari mu burakari bwinshi. Nifuzaga gukora ibintu bibiri icyarimwe: gufunga urugi no kugira intwaro y’ingenzi.”
Sean “Diddy” Combs ari kuburana ku byaha bikomeye birimo icuruzwa ry’abantu hagamijwe ibikorwa by’ubusambanyi, kwifatanya n’umutwe w’abanyabyaha, n’icuruzwa ry’abantu ku nyungu z’uburaya.
Wibuke ko Diddy yafashwe ku itariki 16 Nzeri 2024 muri Hotel Park Hyatt i Manhattan, New York, agahita ajyanwa muri gereza ya Metropolitan i Brooklyn. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku wa 5 Gicurasi 2025, aho abatangabuhamya barenga 15 bamaze gutanga ubuhamya, barimo Kid Cudi, Mia, Cassie Ventura ubwe, nyina wa Cassie n’abandi.
Bongolan yavuze ko P. Diddy yigeze gutera icuuma Cassie
