Ibi byaje nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hagaragara ibiganiro byinshi by’abafana n’ibitangazamakuru bivuga ko aba bahanzi batagicana uwaka.
Olamide yavuze ko nta makimbirane ahari hagati ye na Asake, ko umubano wabo mu muziki uri mu mahoro, kandi bakorana neza mu bikorwa byabo bya muziki. Yongeyeho ko ibiganiro by’ayo makimbirane ari ibihuha bidafite ishingiro, akenshi bishingiye ku gusobanura nabi cyangwa ku myumvire itariyo y’ibikorwa byabo.
Abafana basabwe kwitondera amakuru y’ibihuha no guhora bita ku kuri, bagakomeza kwishimira indirimbo nshya n’ubufatanye bw’aba bahanzi, bwagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki wa Afrobeat ku rwego mpuzamahanga.
Ubufatanye bwa Olamide na Asake bukomeje kuba ikimenyetso cy’uko abahanzi bashobora gukorana neza, bagatera imbere mu muziki, kandi bagatera ibyishimo abafana babo mu buryo bwiza.
Olamide yavuguruje abamushinja gushwana na Asake

