“No gushishura bigakundwa nabyo ni ubuhanzi”: Element yishongoye ku bamushinja gushishura

“No gushishura bigakundwa nabyo ni ubuhanzi”: Element yishongoye ku bamushinja gushishura

 Jul 12, 2025 - 20:32

Umuhanga mu gutunganya indirimbo akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe, Element Eleée, yasubije abamunenga bavuga ko ashishura indirimbo z’abandi, avuga ko n’ubwo byaba ari byo, kuba indirimbo yashishuwe igakundwa nabyo ubwabyo ari impano n’ubuhanzi budasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Ally Soudy, Element yagize ati:“Umuntu ugira ubushobozi bwo gushishura ikintu kigakundwa nabyo ni ubugeni, ni ubuhanzi kuko ari ibyo bose bashishura. Gushishura ikintu nacyo kigakundwa ntabwo bipfa kubaho…umuntu uzabigerageza azambwire.”

Ibi yabitangaje mu gihe bamwe bamunenga ko indirimbo akora ziba zifite isura cyangwa injyana isa n’iy’ahandi, ibintu avuga ko bidakwiye gufatwa nk’ikibazo ahubwo byakwerekana ubuhanga bwo guhindura ikintu kikishimirwa.

Nubwo abona ko n’abashishura bashobora kugaragaza impano, yagaragaje ko we adakora ibihabanye n’amategeko y’ubuhanzi. Yagize ati:“Nta ndirimbo nashobora gufata ngo nyikore ntasabye uburenganzira. Ubu nkora umuziki mu buryo bw’umwuga, ni wo unyinjiriza, ni wo untunze.”

Element ni umwe mu batunganya indirimbo b’inararibonye mu Rwanda, wamamaye cyane mu njyana za Afrobeat, Amapiano n’izindi zigezweho, akaba yaragize uruhare mu kuzamura umuziki wa benshi mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe.

Element yavuze ko gushishura igihangano kigakundwa na byo ari ubuhanga