Nigeria: Kwinjira mu gitaramo cya Lil Durk ni idiho

Nigeria: Kwinjira mu gitaramo cya Lil Durk ni idiho

 Dec 23, 2023 - 08:51

Umuraperi w'umunyamerika Lil Durk yatangaje impamvu agiye gukora igitaramo muri Nigeria aho kwinjira bizaba ari "Ubuntu busa".

Umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika mu njyana ya hip hop Durk Derrick Banks uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Lil Durk, yatangaje ko agiye gutegura igitaramo muri Nigeria, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Lil Durk atangaje ko agiye gukora igiramo cy'ubuntu muri Nigeria, nyuma yuko mu Ukuboza 2023, byari biteganyijwe ko azakorera igitaramo mu mugi wa Lagos aho muri Nigeria, ariko kiza gupfa nticyaba, ibyo avuga ko bitamuturutse, bityo ko agomba gutanga icyiru kubatuye Nigeria.

Umuraperikazi w'umunyamerika Lil Durk agiye gukora igitaramo muri Nigeria ku idiho

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatandatu, akaba yahamije ko kuba igitaramo cyitarabaye, atari amakosa ye. Akaba yunzemo ko bitewe nuko igitaramo cyasubitswe bitamuturutseho, kandi ngo akaba afitiye urukundo rutagabanyije ku banya-Nigeria, akaba yabasezeranyije kuzakora igitaramo, aho kwinjira bizaba ari idiho.

Icyakora nubwo yavuze ko agiye gutegura icyo gitaramo, ariko kandi, akaba atatangaje itariki cyizabera. Uyu muraperi Lil Durk, akaba atari agafu k'imvugwa rimwe, dore ko indirimbo ye ‘All My Life’ yafatanyije na J.Cole ubwo yasohokaga, mu masaha 24 yahise ikora amateka yo kuba ari yo ndirimbo yumvishwe cyane kuri Apple Music Nigeria ihita iza ku mwanya wa Mbere.