Nicki Minaj yibasiye Jay-Z kubera Kendrick Lamar

Nicki Minaj yibasiye Jay-Z kubera Kendrick Lamar

 Sep 10, 2024 - 13:15

Umuraperikazi Nicki Minaj yanenze bikomeye Jay-Z kuba yaragize uruhare mu guhitamo Kendrick Lamar ngo azaririmbe muri Super Bowl, agaragaza uwari ukwiye gutoranywa n'impamvu Kendrick yatoranyijwe.

Umuraperi w'umunyamerika Nicki Minaj yifatiye ku gahanga mugenzi we Jay-Z amushinja ko yagize uruhare ruziguye mu guhitamo umuraperi Kendrick Lamar ngo azaririmbe mu biroro bya Super Bowl halftime show.

Ku wa 08 Nzeri 2024, nibwo National Football League, Apple Music ndetse na label ya Jay-Z ,Roc Nation, bemeje ko umuraperi Kendrick Lamar ari we uzaririmba ku mukino wa nyuma wa Super Bowl uzaba ku wa 09 Gashyantare 2024 muri New Orleans.

Nyuma y'uko ibi bitangajwe, Nicki Minaj yagiye ku rukuta rwe rwa X, atangaza ko Jay-Z yabogamiye kuri Kendrick Lamar, ko atari akwiye gutoranywa, ahubwo ko Lil Wayne wari na bosi we ari we wari gutoranywa.

Nicki Minaj avuga ko Lil Wayne yahowe ko ari Umwirabura, akavuga ko Jay-Z yari akwiye kumurengera kuko yazamuye abantu benshi muri hip hop barimo we na Drake.

Kuririmba muri Super Bowl ni ibintu bikomeye, dore ko ibi birori biririmbwamo n'abahanzi bakomeye muri Amerika, kuko nko mu mwaka washize Usher na Alicia Keys nibo bataramye, mu gihe 2023 Riahanna ari we wari yayoboye biriya birori.

Nicki Minaj aravuga ko Lily Wayne ari we wari ukwiye kuririmba muri Super Bowl

Umuraperi Jay-Z uri mu bahitamo abaririmba muri Super Bowl

Kendrick Lamar niwe uzaririmba muri Super Bowl halftime show.