Murumuna w’umugore wa Chryso Ndasingwa n’umukobwa wa Alexis Dusabe mu bahatanye mu irushanwa rya Golden Mic Challenge

Murumuna w’umugore wa Chryso Ndasingwa n’umukobwa wa Alexis Dusabe mu bahatanye mu irushanwa rya Golden Mic Challenge

 Dec 25, 2025 - 20:13

Irushanwa rya Golden Mic Challenge ry’abanyempano mu muziki, kubyina, ubusizi n’ibindi byose ariko bijyana n’ijambo ry’Imana, riragana ku musozo aho tariki ya 26 Ukuboza 2025 ari bwo hazamenyekana abatsinze.

Uwa mbere akaba azegukana igihembo cya Miliyoni 1 Frw, uwa kabiri igihembo cy’ibihumbi 700Frw, uwa gatatu ibihumbi 500 Frw uretse ibihembo byo mu buryo bw’amafaranga bwashyizweho.

Nkuko Umuyobozi wa Ingoma Art, Iradukunda Albert yabitangaje bashyizeho n’uburyo bwo gukomeza gushyigikira abitabiriye iri rushanwa mu buryo bwo gukomeza guha icyekerezo impano zabo.

Mu bahatanye hakaba harimo Itabaza Holy Melody imfura y’umuramyi ukomeye Alexis Dusabe uheruka gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Gatete Shekhinah akaba murumuna w’umugore w’umuramyi Chryso Ndasingwa na we ari mu bahatanye, uyu mukobwa akaba asanzwe anafasha mukuru we mu ndirimbo zitandukanye.

Mu bandi bahatanye harimo Irakoze Christa, Iranzi Queen, Uwihirwe Anitha, Feza Promise, Umwamikazi Linda, Akariza Karemera, Kyla Keza Mico, Byiringiro Shyaka, Uwiragiye Rwema, The Servers, Heavenly Plug, Ryaziga Teta, Oasis, Believers, Praise, Kwizera Reponse na God Believers.

Abahatanye bakaba baturuka mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye aribyo Riviera, World Mission, Glory Academy na Kigali Christian.

Itabaza Holy Melody, imfura ya Alexis Dusabe 

Gatete Shekhinah, murumuna wa Gatete Sharon