Kuri uyu wa Kabiri havuzwe cyane inkuru y'uko minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yatawe muri yombi nyuma yo kumugwa gitumo yakira ruswa.
Gusa urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwahakanye aya makuru ndetse ku mugoroba agaragara mu ruhame, muri LDK ubwo yari yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.
Sadate yavuze ku butumwa bwa Hakuzwumuremyi Joseph, umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango yashyize kuri twitter bwagarukaga ku ifungwa rya Mimosa, Sadate yavuze ko barenzwe n’ishyari.
Sadate avuga ko n'ubwo yirukanwe na Minisitiri Mimosa atabigizeho ikibazo
Sadate ati:"Ishyari mufitiye Aurore Mimosa rizabata ku gasi pe. Uzi ko iyo mu mubona muri iriya Minisiteri muta inkonda. Muteye agahinda pe. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize ibintu birebire ariko mwe udushyari twabarenze murakwiza impuha, yewe nzaba ndeba."
Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanya 2019 kugeza muri Nzeri 2020 ubwo muri iyi kipe hari harimo ibibazo byafashe intera muri Covid-19.
Nyuma haje gufatwa ikemezo cy'uko higizwayo abayoboye iyi kipe batumvikanaga ari nabwo Munyakazi Sadate yavuye ku buyobozi bw'iyi kipe, aho yahawe Murenzi Abdallah wavuyeho mu Kwakira 2020 bamaze gutora Uwayezu Jean Fidele.
Ishyari mufitiye @AuroreMimosa rizabata igasi peee. Uziko iyo mu mubona muri Iriya minisiteri muta #INKONDA. Muteye agahinda peee. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize big deal ariko mwe udushyari twabarenzeeeeeeeeee murakwiza impuhaaaaaa, yewe…
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 24, 2023