Mohamed Salah yahishuye agahinda aterwa na Liverpool akinira

Mohamed Salah yahishuye agahinda aterwa na Liverpool akinira

 Dec 7, 2025 - 10:14

Rutahizamu w’umunya-Misiri, Mohamed Salah, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza amagambo akomeye ku bijyanye n'uburyo ari gufatwa nabi mu ikipe ya Liverpool kandi nyamara ari umwe mu bakinnyi beza iyi kipe ifite kugeza ubu.

Mu kiganiro yagiranye na ViaPlay Norway, Salah yavuze ko atumva impmvu atakigaragara mu bakinnyi babanza mu kibuga, ndetse anashinja bamwe mu bari muri Liverpool kumutererana no kugendera mu kigare.

Salah yagize ati:“Si ibintu nemera kuba nongerwa mu basimbura… sinzi impamvu bimbaho. Simbyumva kandi si ibintu nemera na gato. Barantererana kandi birambabaza.”

Uyu mukinnyi umaze imyaka myinshi afasha Liverpool mu buryo budasanzwe, yavuze ko yagerageje gukora ibyo ashoboye byose ariko agatungurwa no kubona yimwa  umwanya wo gukina.

Yagize ati:“Nakoze ibishoboka byose muri Liverpool.Sinatekerezaga ko bazangirira nabi bigeze aha. Numva ko atari jye ikibazo, ahubwo hari abashaka kuntwara nabi.”

Salah kandi yagarutse ku mubano we n’umutoza, avuga ko hari impinduka zidasobanutse zabaye hagati yabo.

Yakomeje agira ati:“Nari mfite umubano mwiza n’umutoza… ariko mu buryo butunguranye, ubu nta mubano dufitanye na muke. Sinzi icyabiteye. Birasa n’aho hari umuntu muri iyi kipe utanyifuza.”

Ku birebana n’ejo hazaza he muri Liverpool, Salah yavuze ko ntacyo aramenya neza, ndetse ko igihe cya AFCON gishobora kuba ikindi gihe cy’ingenzi ku hazaza he

Salah ati:“Tuzareba uko bizagenda. Nzitwara nk’ibisanzwe, nishimira gukina umupira nubwo ntabanza mu kibuga. Ku bijyanye n’ejo hazaza, ntacyo nshobora kwemeza. Anfield, sinshobora gusezera ku bafana mbere yo kwerekeza muri AFCON… kuko sinzi n’ibizahabera.”

Aya magambo yatunguye benshi, mu gihe abakunzi ba Liverpool bakomeje kwibaza ku hazaza ha Salah, cyane ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye kandi b’intangarugero mu mateka y’ikipe.

Mohamed Salah yahishuye agahinda aterwa na Liverpool akinira