Messi yahaye impano zihebuje abamutwaje muri Qatar

Messi yahaye impano zihebuje abamutwaje muri Qatar

 Mar 2, 2023 - 02:12

Lionel Messi yashoye akayabo aha impano za telefone zikoze muri Zahabu abari mu ikipe y'igihugu ya Argentine yatwaye Igikombe cy'isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Lionel Messi yashoye ibihumbi 173 by'amapawundi agenera impano buri wese wari mu ikipe y'igihugu ya Argentine yatwaye Igikombe cy'isi cya 2022, aho buri wese yahawe telefone ya i Phone ikoze muri zahabu.

 Buri telefone igiye irihe ikirangantego cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri  Argentine, izina ry'umukinnyi na nimero yambara, cyangwa izina ry'uwo yagenewe niba atari umukinnyi dore ko zagenewe abari bagize ikipe bose(Squad).

Lionel Messi washakaga gukora ikintu cyo kwishimira ibihe bikomeye yagezeho byo gutwara Igikombe cy'isi, yegereye Ben Lyons imimerere(Design) muri IDESIGN GOLD bemeranya uko izo telefone zizaba zisa.

Telefone Messi yahaye abari mu ikipe y'igihugu ya Argentine(Image:The Sun)

Ben Lyons yagize ati:"Lionel Messi si umukinnyi w'ibihe byose gusa ahubw ni n'umwe mu bakiriya b'ingenzi ba IDESIGN GOLD, yakomeje kuvugana natwe amezi nyuma y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'isi.

"Yavugaga ko ashaka impano idasanzwe ku bakinnyi n'abayobozi mu kwishimira intsinzi, ariko ntabwo yashakaga impano zisanzwe z'amasaha.

"Natanze igitekerezo cya iPhone za zahabu zanditseho amazina yabo ubundi akunda icyo gitekerezo."

Lionel Messi na bagenzi be begukanye Igikombe cy'isi mu Ukuboza 2022 muri Qatar nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penariti, ndetse uyu mugabo aba umukinnyi w'irushanwa.

Messi kandi aherutse guhembwa na FIFA nk'umukinnyi mwiza w'umwaka wa 2022 mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa, akaba ari igihembo ahanini cyagizwemo uruhare n'ukuntu yitwaye mu gikombe cy'isi.

Messi yahaye impano abamufashije gutwara Igikombe cy'isi(Image:Reuters)

Messi niwe mukinnyi wa FIFA w'umwaka (Image:Getty)