Menya akayabo umufana agomba kwishyura kugira ngo yemerewe kwifotozanya na Chris Brown

Menya akayabo umufana agomba kwishyura kugira ngo yemerewe kwifotozanya na Chris Brown

 Jun 21, 2025 - 08:40

Umwe mu bahanzi babashije gusobanukirwa agaciro k'izina rye n'isura ye akabasha kubibyaza umusaruro ni Chirs Brown. Imwe mu ngamba yashyizeho kugira ngo akomeze gucuruza isura ye, harimo kuba umuntu witabiriye igitaramo cye agashaka ko bahura bakifotozanya agomba kubanza kubyishyurira.

Ni ibintu bidasanzwe ariko kandi usanga ibyamamare byinshi ku Isi byaragiye bishyiraho uburyo cyangwa se ingamba zo gukomeza kurinda isura n'izina ryabo, ku buryo ahantu hose isura ye iba igiye kugaragara ubanze kubyishyura.

Kuri Chris Brown, mu gihe ari kuzenguruka hirya no hino ku Isi akora ibitaramo usanga hari abantu benshi baba bifuza guhura nawe bakifotozanya, dore ko ari umuhanzi ukunzwe cyane.

Mu busanzwe ibyamamare bitandukanye, byamenera ko umuntu washyuye umwanya w'icyubahiro mu gitaramo usanga mu byo aba yemerewe harimo no guhura akanaganira n'uwo muhanzi ndetse bakaba bafata agafoto k'urwibutso.

Gusa ibi siko bimeze kwa Chris Brown, kuko we kuba wishyuye umwanya w'icyubahiro ntaho bihuriye no kwifotozanya na we ahubwo nabyo uba ugomba kubyishyurira ukwabyo.

Kugira ngo ubashe kwifotozanya nawe, bisaba kwishyura mbere akayabo k'arenga miliyoni 1Rwf.

Iyi niyo mpamvu usanga nta mafoto menshi ari hanze ya Chris Brown yifitozanyije n'abafana be.