Meghan Markle na Prince Harry mu rugamba rwo guhangana n'inkuru mbi

Meghan Markle na Prince Harry mu rugamba rwo guhangana n'inkuru mbi

 Jul 23, 2023 - 05:01

Nyuma yuko hamaze iminsi havugwa ibihuha byinshi ku gutandukana kwa Meghan Markle na Prince Harry, uyu muryango wahisemo kwigaragaza neza mu maso ya rubanda.

Ibihuha byo gutandukana kwa Prince Harry na Meghan Markle barashaka kubipfukirana, kuko aba bombi bafite intego yo kwiyerekana neza imbere ya rubanda, mu gihe barimo kwirengagiza amakuru avuga ko urushako rwabo rufite ibibazo.

Meghan Markle na Prince Harry bahisemo kujijisha rubanda

Dukurikije impuguke z'ibwami, aba bombi birengagiza amakuru avuga ko urugo rwabo rurimo amakimbirane menshi, bagakomeza kubaho nk’aho nta cyabaye.

Ibihuha byaje mu gihe hari amakuru avuga ko  Harry arimo kwitegura kujya muri Afurika gufata amashusho ya firime ye inyura kuri Netflix, mu gihe Markle agomba kuguma i Los Angeles na we akora ku mishinga ye bwite.

Meghan Markle na Prince Harry urugo rwabo rukomeje kuvugwamo byinshi

Markle yahisemo kudaherekeza umugabo we mu birori byo kwambika ikamba  umwami Charles muri Gicurasi, ari na byo byateje ibihuha bya mbere byo gutandukana.

Byagaragaye ko kandi hari ibibazo mu rushako, ubwo Markle atitabiraga urugendo rwo kwamamaza igitabo cya Prince Harry “Spare”.