Mark Zuckerberg na Meta ayoboye batewe utwatsi n'uwo bifuzaga guha akazi

Mark Zuckerberg na Meta ayoboye batewe utwatsi n'uwo bifuzaga guha akazi

 Aug 4, 2025 - 15:01

Andrew Tulloch, inzobere mu ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) akaba n’umuhanga mu by’ubuhanga bwa mudasobwa ukomoka muri Australia, yagarutsweho cyane ku isi nyuma y’aho bitangajwe ko yanze akazi gafite agaciro ka miliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika yahawe na Mark Zuckerberg, Umuyobozi wa Meta.

Aho kwemera kwinjira muri laboratwari nshya ya AI ya Meta, Tulloch yahisemo gushinga sosiyete ye yitwa Thinking Machines Lab hamwe na Mira Murati, wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga (CTO) muri OpenAI.

Iyo sosiyete igamije gukora sisitemu za AI zisobanutse neza, zitekanye mu ikoreshwa, kandi zidafitwe cyangwa zidagenzurwa n’amakompanyi manini.

Tulloch yakoze imirimo ikomeye muri Meta mu gihe cy’imyaka irenga 10, nyuma ajya muri OpenAI aho yagize uruhare mu guteza imbere GPT-4 na GPT-4o.

Icyemezo cye cyo kwanga ayo mafaranga cyafashwe nk’ikimenyetso cy’ihinduka mu rungano rushya rw’inzobere za AI zishyira imbere indangagaciro, umutekano w’ikoranabuhanga, n’ubwisanzure mu guhanga udushya kuruta inyungu z’amafaranga.

Ubu, Tulloch na Murati bamaze kubona ishoramari rirenga miliyari 2 z’amadolari y’Amerika ku kigo cyabo gishya, bafite intego igira iti "Intego imbere y’amafaranga."

Meta na Zuckerberg batewe utwatsi n'uwo bifuzaga gukoresha