Mama Sava yashimagije Riderman, avuga urwo amukunda

Mama Sava yashimagije Riderman, avuga urwo amukunda

 May 30, 2024 - 07:37

Munyana Analisa uzwi ku izina rya Mama Sava muri filime Nyarwanda yavuze urwo akunda uyu muraperi ufatwa nk’ikitegererezo kuri benshi ndetse agaragaza ko ari we muraperi umaze igihe kinini mu muziki atajegajega, ahamya ko yabaye umugisha ku gihugu n’ibindi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Mama Sava yahamije ko urwo akunda Riderman rwarenze ibyo kumufana gusa, avuga ko umunsi azaba ageze aho kumufana gusa azikatira urumukwiye.

Akomeza avuga ko uyu muraperi ari we wenyine umaze imyaka myinshi mu muziki ari kugasongero kandi atajegejega kandi adatezuka ku ndangagaciro ze zo kwiyubaha no guca bugufi, ibyatumye akomeza gukundwa n’abato ndetse n’abakuru bagakomeza kumufata nk’ikitegererezo kuri bo.

Kuri Mama Sava asanga Riderman yarabaye umugisha ku gihugu ndetse akaba impano  y’Abanyarwanda bose muri rusange.

Yagize ati “Ubwo nimbona ngeze aho kugufana gusa nzikatira urunkwiye, nibiba ngombwa nzakira ibihano byose nzahabwa kuko nzaba mbikwiye.”

“Imyaka 18 ukiri ku gasongero ka HipHop utajegajega, ukiyubaha, tukigufata nk’ikitegererezo bimpamiriza ko ukwiye gukundwa n’abato n’abakuru kuko wabaye umugisha w’igihugu, uba impano y’Abanyarwanda wiharira ubwenge no guca bugufi [..] Ndagukunda muvandimwe kandi imbere ni heza kurusha none.”

Si Mama gusa ugaragaza ko Riderman ari umuraperi utandukanye n’abandi bitewe n’imyitwarire ye yuje ikinyabupfura no guca bugufi, ndetse usanga abakunzi b’umuziki Nyarwanda bahamya ko abaraperi bose babaye bameze nkawe, injyana ya Hip Hop yakundwa ku bwinshi.

Riderman ni we muraperi usanga abantu benshi baha amahirwe ndetse bamusaba no kuba yajya mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu bitewe n’ikizere bamufitiye dore ko ari we muraperi utajya uvugwaho imico mibi ihabwa abaraperi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mama Sava yavuze ko Riderman ari we muraperi umaze imyaka myinshi ari ku gasongero ka Hip Hop atajegajega