Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2024, imirwano yongeye gukomera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya M23 n'ingabo za Leta FARDC n'abafanyabikorwa babo barimo Wazalendo.
Imirwano yo kuri uyu Kabiri yabereye mu bice byo muri Teritwari za Masisi na Lubero kuri axe ya Kaseghe-Matembe nk'uko Kivu Morning Post ibitangaza.
Imirwano ya none yaje ikurikira indi yabaye kuri uyu wa Mbere muri Lubero by'umwihariko muri Matembe ndetse amakuru aremeza ko imirwano ya none yakomereje aho muri Matembe.
Andi makuru aturuka muri Congo aremeza ko M23 yaba yigaruriye ahitwa Alimbongo, Matembe, Hutwe, Katwa, Musige,na Kihuu, nyamara uruhande rwa FARDC rurabihakana rukavuga rwo by'umwihariko rugenzura neza Alimbongo.
FARDC ikomeza ivuga ko uretse kuba ifite kariya gace, ahubwo bivuganye abarwanyi bagera kuri 20 ba M23 kuri uyu wa Mbere.
Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yavuze ko kuva saa kumi z’igitondo Igisirikare cya leta n’abo gifatanya nabo bagabye ibitero bya rusange mu bice bituwe cyane muri Lubero/Matembe, Kibabi, Kinigi, Bufaransa no mu nkengero zaho zitibagiwe no gutera ibirindiro bya M23.
