Kwibuka29:Irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Volleball rizaba muri Kamena

Kwibuka29:Irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Volleball rizaba muri Kamena

 Apr 11, 2023 - 02:41

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) ryateguye irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biteganyijwe ko rizaba muri Kamena 2023.

Mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu Rwanda, umukino wa Volleyball wari umwe mu mikino ikunzwe ndetse wari ufite imbaraga cyane mu Rwanda, gusa nawo wakozweho na Jenoside kuko hari benshi mu bawukinaga yatwaye.

Ni muri urwo rwego ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda[FRVB] naryo ritegura ibikorwa byo kunamira abari mu gisata cya Volleball haba abari abakinnyi ndetse n'abayobozi, ndetse hagategurwa n'irushanwa mu gukomeza kubazirikana.

Iri rushanwa riheruka kuba mu mwaka wa 2022, ryegukanywe na REG VC mu Bagabo, mu gihe mu Bagore ryatwawe na APR WVC.

Byamaze kwemeza ko irushanwa ry'uyu mwaka rizatangira tariki 03 Kamena rikarangira tariki 04 Kamena 2023.

Irushanwa ryashyizwemo imbaraga n’uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga, Antoine Sebalinda, wabuze umuvandimwe we Dominique Sebalinda hamwe n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Umuyobozi wa Tekiniki muri iri rushanwa, Kubwimana Gertrude avuga ko rigenda rirushaho gukomera ndetse yemeza ko ubu ryabaye mpuzamahanga.

Aganira na TNT yagize ati:"Uyu mwaka twatumiye amakipe mpuzamahanga haba mu cyiciro cy’abagore ndetse n’abagabo, azaza guhatana n’asanzwe akina imbere mu gihugu."

Jenoside yakorewe abatitsi mu 1994 yatwaye abanyamuryango ba Volleball benshi mu Rwanda, ariko kugeza ubu abagera kuri 50 ni bo bamaze kumenyekana yatwaye ubuzima.

REG VC yatwaye irushanwa riheruka mu bagabo

APR WVC niyo yegukanye irushanwa riheruka mu bagore