Umuraperi Kivumbi King yamaze gusinya muri sosiyete Deealoh Entertainment yo muri Nigeria, bemeranyije gukorana mu gihe cy’imyaka itatu ariko ishobora kuzongerwaho ibiri mu gihe impande zombi zashima imikoranire.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Gicurasi 2023, aho kugeza ubu Kivumbi yamaze kwinjira muri iyi sosiyete isanzwe ikorana n’umuhanzi uri kuzamuka witwa Triqa Blu.
Mu kiganiro n’ubuyobozi bwa Deealoh Entertainment yamaze gusinyisha Kivumbi, bavuze ko impano y’uyu muraperi iri mu byabakuruye ngo bakorane kuko bamubonamo ubushobozi buhagije bwo kwagura umuziki we akawushyira ku rwego mpuzamahanga.
Kimwe mu byo bagarutseho biteguye gufasha Kivumbi King ni ukwambutsa umuziki we ukagera muri Afurika y’Iburengerazuba binyuze mu kumufasha gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria.
Kivumbi King yahawe amasereno y'imyaka itatu ariko ashobora kongerwa
Iyi nzu y’umuziki batangaje bati:“Twahisemo Kivumbi kuko ari umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, ubuhanga bwa Kivumbi bumwemerera gukora umuziki wakundwa ku Isi. Dufite intego yo kumufasha gukorana n’abahanzi bo muri Nigeria mu rwego rwo kurushaho kumenyekana.”
Kivumbi ni umwe mu bahanzi bagezweho Kandi bakunzwe hano mu Rwanda by'umwihariko mu ndirimbo ye nshya yise ‘Wait’ yakoranye na Axon, ndetse n'izindi zitandukanye nka Maso y'Inyana na Madamu.
