Hashize imyaka hafi itanu kuva yatandukana n’uwari umugabo we, umuraperi Kanye West w’imyaka 48. Kuva icyo gihe, Kim ntiyigeze yongera kugaragara mu ruhame ari kumwe n’undi musore, ibintu byakomeje gutera impungenge bamwe mu bafana be bibaza niba atazongera gukunda.
Mu kiganiro cya Keeping Up With The Kardashians cyerekanwa kuri Hulu, Kim yavuze ko imyaka amaze ari single yamugize umuntu wamenyereye iyo mibereho, bityo akaba atari gutekereza vuba aha ku kuba mu rukundo rushya.
Yagize ati:“Iyo umaze igihe kirekire uri single, urabyimenyera. N’ibitekerezo byo kugira umuntu wa bugufi bigenda bikendera, ndetse rimwe na rimwe ukumva nta shyaka ufite ryo gukunda.”
Uwashinze uruganda rw’imyambaro ya Skims yongeyeho ko uko imyaka ishira, igitekerezo cyo kongera gusangira ubuzima bwe bw’imbere n’undi muntu kigenda kimuvamo, bigatuma atumva ko byihutirwa nk’uko abamuzi babimushishikariza.
Aya magambo ye yaje nyuma y’uko umukinnyi w’amafilimi Sarah Paulson, bakinanye muri filimi All’s Fair (2025), amugiriye inama yo gutangira urukundo rushya ndetse no gutekereza ku “mwana mushya” aho gukomeza kwigunga.
Kugeza ubu, Kim Kardashian yavuze ko adatewe ubwoba no kuba ari wenyine, ahubwo ngo ari kubaho mu buzima bwihariye kandi buzirikana gutuza no kwiyitaho.
Kim Kardashian yahishuye ko aryohewe no kubaho nta mukunzi afite

