Karim Benzema yasanze Ronaldo muri Saudi Arabia

Karim Benzema yasanze Ronaldo muri Saudi Arabia

 Jun 6, 2023 - 14:39

Karim Benzema yamaze gusinyira ikipe ya Al Ittihad yo muri Saudi Arabia.

Nyuma y'iminsi mike bivugwa ko ikipe ya Al Ittihad yo muri Saudi Arabia yifuza cyane rutahizamu Karim Benzema, uyu mufaransa yamaze kuyisinyira.

Ku cyumweru tariki 04 Kamena 2023 ubwo ikipe ya Real Madrid yakinaga na Athletic Bilbao mu mukino wa nyuma wa La liga 2022/2023, Karim Benzema yasezeye abafana ba Real Madrid yari amazemo imyaka 14.

Uyu mugabo yari amaze amezi yaremeranyije n'ubuyobozi bwa Real Madrid ko azayisinyira amasezerano y'undi mwaka umwe akazayivamo mu mpeshyi ya 2024, ariko ikipe ya Al Ittihad yazanye akavagari ahindura ibitekerezo.

Karim Benzema yasinyiye Al Ittihad yo muri Saudi Arabia

Karim Benzema yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Al Ittihad, akaba azajya ahembwa miliyoni 200 z'amayelo ku mwaka, nawe akaba ari umwe mu bakinnyi bazajya bahabwa agatubutse muri Saudi Arabia barimo na Cristiano Ronaldo.

Al Ittihad niyo yegukanye shampiyona ya Saudi Arabia 2022/2023 aho yagize amanota 72 ikaba yararushije Al Nassr ya Cristiano Ronaldo amanota atanu.

Urugendo rwa Karim Benzema muri Real Madrid rwari rwuje ibyishimo dore ko yatwaye ibikombe byinshi birimo nka UEFA Champions League eshanu, La liga eshatu ndetse n'ibindi.

Benzema na Ronaldo bagiye kongera guhurira muri Saudi Arabia