Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone mu muziki wa Uganda, yagaragaje ko muri ibi bihe Kenya na Uganda bari hejuru y'igihugu cyabo muziki, kandi atari ko byahoze mu myaka yashize. Chameleone, agaragaza ko amafaranga make ari mu muziki wa Uganda, ari byo byatumye basubira inyuma kandi bari indorerwamo.
Kuri Jose Chameleone, yerekana ko mu binyacumi by'imyaka bishize, umuziki wa Uganda watangiye kujya hasi mu Karere inyuma ya Kenya na Tanzania, kubera ikibazo cy'amafaranga make. Akaba yerekana ko mu myaka ya za 1990, muri Kenya bari bafite ibikoresho byinshi bya muzika, ariko ngo n'ubundi bari babarenze.

Jose Chameleone aravuga ko amafaranga make ari mu muziki wa Uganda ari byo byatumye basubira inyuma
Ati " Abanya-Kenya bari abakire cyane kuko bari barashoye amafaranga menshi mu muziki. Muri icyo gihe (1990s) twari dufite studio eshatu, ariko muri Kenya hari izirenga 50." Naho kuri Tanzania, Chameleone yagaragaje ko gukunda igihugu cyane ari byo byatumye umuziki wabo uzamuka cyane.
Umuririmbyi wa 'Valu Valu' akaba yavuze ko muri Tanzania kubera urukundo rw'igihugu ari rwo twatumye hazamuka umuhanzi nka Diamond Platnumz, mu gihe muri Uganda ngo kubura urukundo rw'igihugu ndetse n'amafaranga make mu muziki ari byo bituma hatazamuka impano nyinshi.

Jose Chameleone aravuga ko Tanzania na Kenya basigaye babari imbere mu muziki
Ibyo gusubira inyuma k'umuziki wa Uganda, Jose Chameleone akaba yabitangaje ubwo yari mu nama y'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda rya "Uganda National Musicians Federation (UNMF)", aho yavuze ko gukorera hamwe muri federasiyo ari byo byatuma Uganda yongera kuzamuka.
Akaba yunzemo ko anenga cyane abahanzi bitandukanyije n'ihuriro ubwo ryatangiraga muri Gicurasi uyu mwaka.
Nubwo Chameleone yavuze ko Tanzania na Kenya babari imbere, ariko n'ubundi ngo baracyatanga umurongo ngenderwaho ndetse ko ibanga bakoreshaga mu myaka yashize nubwo batari bafite ibikoresho bihagije, ari uko ngo baririmbaga neza kuruta abo bose.

Jose Chameleone umunyabigwi mu muziki wa Uganda aravuga ko umuziki wabo wasubiye inyuma
