Jennifer Lopez yasabye gatanya na Ben Affleck

Jennifer Lopez yasabye gatanya na Ben Affleck

 Aug 21, 2024 - 02:53

Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Jennifer Lopez udakunze guhirwa n'urushako, yamaze kugeza mu nkiko impapuro za gatanya asaba gutandukana n'umugabo we akaba n'umukinnyi wa filime Ben Affleck bidaciye kabiri barushinze.

Nk’uko TMz ibitangaza, Jennifer Lopez yasabye gatanya n’umugabo we Ben Affleck, ndetse ngo yitangiye ikirego mu rukiko ubwe adafite umwunganira.

Ikirego kikaba kivuga ko mu rushako rwabo nta ‘prenups’, ni ukuvuga amasezerano abashakanye bagirana mbere yo kubana agashyiraho amategeko agenga igabana ry’umutungo. Ubu bwoko bw’amasezerano intego nyamukuru yayo ni ukureba niba umutungo abashakanye babonye mbere yo gushakana utazitiranywa n’umutungo rusange mugihe  cyo gutandukana.

Aba bombi bahuriye ahakinirwaga firime yitwa Gigli mu 2002, batangira gukundana mu Gushyingo 2002 bateganya kurushinga muri Nzeri 2003, ariko ubukwe bwarasubitswe kubera igitutu cy’itangazamakuru.

Urukundo rwabo rwaje kuzamo agatotsi  muri Mutarama 2004 basubirana nyuma y’imyaka 18 muri 202, baza no gushyingirwa mu 2022 i Las Vegas muri Amerika, gusa ntibyarambye n’ubundi kuko baje kongera gutandukana ku ya 26 Mata, uyu mwaka.

Uru ni urushako rwa kane  Lopez atandukana n’abo bashakanye, kuko yashakanye na Ojani Noa mu 1997, Cris Judd muri 2001 na Marc Anthony 2004.