Jay-Z yari yareze Buzbee amushinja kumuhatira kumuha amafaranga (extortion) no kumusiga icyasha gishingiye ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byagaragazaga ko Buzbee yigeze amutera ubwoba cyangwa amushyiraho igitutu ngo amuhe amafaranga.
Mu mwanzuro w’urubanza wafashwe ku wa Mbere, Umucamanza Mark Epstein yavuze ko nta gihamya cyerekana ko Jay-Z yigeze asabwa amafaranga kugira ngo ibirego bimushingiyeho bisibanganywe, ndetse ko nta na kimwe cyagaragazaga ko Buzbee yamutegetse ibyo gukora, amubwira ko naramuka atabikoze azamurega cyangwa atangaze ayo makuru.
Iyi dosiye ifitanye isano n’umugore utarangajwe amazina wavuze ko Jay-Z na Sean "Diddy" Combs bamufashe ku ngufu akiri muto afite imyaka 13. Buzbee ni we wari uhagarariye uwo mugore, ariko nyuma y’uko urukiko rusibye urwo rubanza, Jay-Z yahise yinjira mu kindi cyiciro cy’amategeko arega Buzbee, amushinja kumuhatira kwishyura kugira ngo ayo makuru adashyirwa ahabona.
Nubwo urukiko rwatesheje agaciro ibyo birego, Jay-Z yamaze gutangaza ko agiye kujuririra icyemezo cy’umucamanza Epstein, ashaka ko urukiko rwo ku rwego rwo hejuru rugaruka kuri icyo kibazo.
Uyu mwanzuro ushobora kuba intangiriro y’indi ntambara y’amategeko hagati ya Jay-Z n’uyu munyamategeko, dore ko igikorwa cyo kujurira gishobora kongera gufungura dosiye isanzwe yari yateshejwe agaciro.
Ikirego Jay-Z yari yatanze mu rukiko cyateshejwe agaciro
